ibihwihwiswa

Friday, February 23, 2007

LT Abdul Joshua Ruzibiza: Ni Kuki Imvugo Ye Yahindutse Muri Iyi Minsi?




Banyarwanda mutangiye kwibaza byinshi kubyo Intwali Abdul Joshua Ruzibiza yanditse muri iyi minsi kuri Internet, ndagirango mbisabire ikintu kimwe:

Joshua Ruzibiza nimumuhe amahoro! Uriya mwana wo mu Bugesera yaragenze arabona. Yarwanye intambara yo kugirango buri munyarwanda agire ukwishyira ukizana nyakuri, agirirwa icyizere gihagije kuburyo byageze n’ubwo bamushyira muri network Commando yagombaga kwivugana Ikinani. Iyo mission amaze kuyisohoza, Icyizere yari afite cyo kwakirizwa impundu asanze abo yasize inyuma gihita kiyoyoka, kuko aho kugirango urupfu rw’Ikinani rukurikirwe n’impundu, ibyakurikiye namwe murabizi. Bigeze nk’aho byakagiye mu buryo , abe yari yarasize inyuma Inkoramaraso zirabarimarima, kandi abo bafatanije urugamba bo ngo bahugiye mugufata ibiti n’amabuye, abandi bibereye mu gitanda n’abakadakazi aho gutabara abarimo kwicwa.

Ruzibiza yarashinyirije ngo adatatira umugambi yiyemeje ubwo yahagurukaga agasanga inkotanyi, ariko uko iminsi yagiye ihita niko nawe yagiye abona kwa kuri yibwiraga ko arwanira kugenda gukandagirwa n’abamukuriye. Yarivugiye ati Inkotanyi zasanganga ahantu Interahamwe zimaze kwica, nazo zigasya zitanzitse zigakindagura abo zihasanze, zarangiza zikavanga imirambo yose zikayitirira Interahamwe. Ruzibiza yivugira ko Inkotanyi Nkuru ubwayo yigiraga kuri machine gun ikanyanyagiza urusoro ku mbaga y’abaturage bagiye kurema isoko.

Ruzibiza aho yabereye Intwali, yabaye umwe mu bambere bitaje inkaba. Aranyanyagira Umwana wo mu Bugesera. Ntimukeke ko aho yari abunze iyo za Uganda Umutima wari ukimuba mu bitereko, kuko atari ayobewe ko Cyama yinjirwa ariko ko idasohokwa.

Bibliya mu kaboko kamwe, umutimanama n’urukundo rw’ikiremwa-muntu mu kandi, Venuste Ruzibiza waje kwitwa Joshua Uwiteka aramuterura n’I Burayi ngo baaaa!

Maze si ukuvuga arinigura, dore ko ngo afite mémoire nk’iy’abacurabwenge. Kagame na Cyama sibwo badagazwe, Sebasoni ati Inkotanyi si Croix Rouge, naho abagitsimbaraye ku nkomoko yabo bati “Ruzibiza ni Umututsi w’ikigoryi kuko yatuvuyemo”, naho abahutu bari barananiwe kwivugira ko ntaho bahuriye n’urupfu rwa Kinani bati ahuuuuuuu! Joshua Ruzibiza nawe atangira kwiry ‘icyara ati Kagame washatse kunyivugana nanjye ndamwumvishije. Sibwo yivuze ati:

“Ndi Ruzibiza rwa Ndabaruta mwene Mihigo ya Ntwari ya Mutanyagwa. Ndi Ingabo y'imbanziriza rugamba nkaba na none inkware itora mu itongo ry'uwayihigaga. Ndi nyamugarukana ibakwe nkabanenga abiyanga, nkabakunda abibone iyo banga kuba imbere mu barangamiye inda nsa. Ndi intwari nkaba ingabo, nakanze Rutiruto ndamutokoza ata ibaba atameze, ngo akebuke abaza uwo ndi we nti ndi ya Ntwari ya Ndabaruta uwanze ko umuhakana n'inyanjwa watoraguye ishyanga zitora amananga”.

Nyamara kandi mwene Rutagambwa ntiyavutse ejo. Intumwa ze ziruta iz’urupfu. Utamuzi aramubarirwa. Mu byivugo bye hari aho agira ati:

“Ndi Ntacyobimbwiye Kagame ka Rutagambwa ikinyoma narakisasiye ndacyiyorosa imyaka irahita. Sinkangwa n’imicuko inkota iyo nyikugennye mu gihumbi nkobona yanze gushira inyota ndayegera ngashigisha”.

None se murumva ko uyu mwana w’umunyarwanda Ruzibiza yorohewe? Agize Interahamwe zimwe zirirwa zimwirahira, agize abafransa yanga urunuka bamugize point de reference, agize Abatutsi nka Rufagari birirwa bamuvumira ku gahera, agize mwene Rutagambwa wirirwa abaza inkoramaraso ze ati mutegereje iki ngo mufagiye uwo mushenzi, agize imbeho yo muri Norvege, agize kuzirikana ko icyo yarwaniye atakigezeho ahubwo akaba asigaye ari nyakamwe n’ubwo ibyo abisangiye na benshi, ……Naho ndetse agira mu mutwe hakomeye.

Nimubona rero atangiye kuvuga ibiterekeranye, ntimuhite mu mutwama kuko yabonye byinshi kandi bigoye. Njye mubarira mu ntwari mu zindi. N’ubwo mu mvugo ye muri iyi minsi mbona asa n’uwicuza kuba yaravuyemo aba bafataije urugamba ashyira ahagaragara ubwicanyi bwabo, abamuzi mukwiriye kumuhumuriza mugira muti: “Gira amahoro mwana w'Imana, kabone n’iyo wabona ab’isi bose ari abagome kuko bashaka kugukoresha ntibagire ikindi bakumarira, wakoze neza kandi amateka y’u Rwanda ntabwo azabura kukwibuka”.




----- Message d'origine ----De : Pierre Ndolimana À : rwandanet@yahoogroups.com; rwanda-l@yahoogroups.com; Democracy Human Rights ; umusoto@yahoogroups.com; urwanda_rwacu@yahoogroups.comEnvoyé le : Samedi, 24 Février 2007, 6h06mn 06sObjet : RE : Inyandiko ya Ruzibiza

0 Comments:

Post a Comment

<< Home