ibihwihwiswa

Wednesday, October 25, 2006

Mu Rwanda Abarimu Bamwe Basigaye Bahitamo Gusubira ku Isuka

Ariko ngo
Mwalimu wo mu Rwanda Ashonje Ahishiwe
Jeanne D'Arc Umwana Washington D.C.23/10/2006

Nyuma yo gucibwa intege n’umushahara w’intica ntikize abarimu bo mu Rwanda ntibari bakita ku kazi kabo uko bikwiye. Abarimu bamwe ndetse bari bategereje ko umwaka w’amashuri barimo urangira bagashakisha imirimo ahandi.

Umwalimu witwa Niyonzima wigisha mu mashuri yisumbuye, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko ategereje ko umwaka utaha abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakongezwa imishahara, bitabaye ibyo akazahitamo gufata isuka akaba umuhinzi.

Ikivugwa ubu ni uko imishahara y’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ishobora kuzongezwa umwaka utaha, mwalimu akaba yava ku bihumbi 40 asanzwe ahembwa akageza hafi ku bihumbi 150. Ni ukubitega amaso niba koko bizashyirwa mu bikorwa.

Abarimu bo mu Rwanda basaga ibihumbi 40. Ubusanzwe Leta ikaba ivuga ko kongera umushahara w’abarimu birenze kure ubushobozi bwayo kuko ari benshi kandi bakaba biyongeraho abarimu 3 ku ijana buri mwaka. Cyakora sendika y’abakozi, CESTRAR, ntako itagira ngo irwanye umushahara w’intica ntikize mwalimu wo mu Rwanda ahembwa.
Mwalimu wo mu Rwanda Ashonje Ahishiwe
Mu mwaka utaha umushahara ushobora kuzikuba inshuro hafi 4

0 Comments:

Post a Comment

<< Home