Generali Marcel Gatsinzi yongeye gutanga amakuru i Butare
Ibihwihwiswa
Generali Gatsinzi yongeye gutanga amakuru i Butare
Date: 18-mai 2005
Kw’Itariki ya 18/05/2005 nibwo Minisitiri w’ingabo Generali Major Gatsinzi yagarutse imbere y’urukiko Gacaca mu mujyi wa Butare kugira ngo atange amakuru kubyo azi ku itsembabwoko rya 1994. Urukiko rukaba rwaricaye kuri stade ya Kamena aho imbaga y’abatuye umujyi yari imutegereje. Generali Gatsinzi akaba yari aje kwongera ku makuru yari yatanze ubushize aho byagaragaye ko benshi batishimiye umusanzu we k’utabera n’ukuri.
Tubibutse ko Generali Gatsinzi yari umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya ESO mumujyi wa Butare ndetse akaba yaranabaye umukuru w’ingabo muri Leta y’abatabazi. Icyagaragaye n’uko nubwo yashoboye kuvuga amazina ya bamwe mubo ashinja ubwicanyi hano i Butare, aribyo benshi bari bifuzaga, Generali Gatsinzi atanyuze benshi bari aho. Urugero n’aho yatwaye igihe kinini asubira mu mateka yaranze u Rwanda kuva za 1959 aho gutanga makuru kubyo azi kuri Butare nkuko perezida w’urukiko yabimusabye.
Ikindi cyagaragaye n’uko Generali Gatsinzi yakomeje kuvuga amazina y’abantu bafunze cyangwa bari muri Congo muri FDRL gusa abari aho bakaba baribajije niba nta bandi yaba azi bidegembya mu gihugu. Ikibazo cyakunze kugarukwaho n’uburyo we nk’umuntu wafashe imyanya ikomeye muri Leta y’abatabazi y’aba nta ruhare yagize mw’iyicwa ry’abatutsi mu mujyi wa Butare. Kuri icyo Generali Gatsinzi yakunze kuvuga ko nta ngufu yari afite kuko ngo yari yarabaye agakingirizo k’abari bafite ubutegetsi nyabwo aribo Leta y’Abatabazi n’abayishyizeho nka Coloneli Bagosora. Yakunze guhakana ko yaba yari azi ibyabaga mu mujyi wa Butare ndetse no muri ESO aho yari ayoboye ngo kuko byageze aho atakaza ingufu ku basirikare yari ashinzwe kuyobora.
Twabamenyesha y’uko imbaga yari aho yategereje Generali Gatsinzi amasaha hafi abiri kugeza aho bamwe mubagize urukiko Gacaca berekanye ko barambiwe gutegereza. Generali Gatsinzi akaba yariseguye kubari aho ko yatinze mu nama y’abaministiri yarangiye saa saba z’amanywa akaba ariho yahagurutse i Kigali aza i Butare.
0 Comments:
Post a Comment
<< Home